AMABWIRIZA AKURIKIZWA MU GIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 28 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

A. IBIKORWA BYO MU CYUMWERU CY’ICYUNAMO

1) Gutangiza icyumweru cy’icyunamo
Gutangiza icyumweru cy’icyunamo bizabera mu Midugudu yose y’Igihugu ku itariki ya 07 Mata 2022, guhera saa mbiri za mu gitondo. Ku rwego rwa buri Karere, icyumweru cy’icyunamo kizatangirira ku rwibutso rw’Akarere. Ku rwego rw’igihugu, icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

2) Ibiganiro mu Midugudu

Tariki 7 mata 2002, saa mbiri za mu gitondo, hateganyijwe ikiganiro kizatangwa mu midugudu yose mu gihugu, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19, gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Ingengabitekerezo ya Jenoside mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano za buri wese zo kububumbatira”. Nyuma y’ikiganiro, abaturage bazahabwa umwanya wo kungurana ibitekerezo, bibanda cyane ku mateka n’ingaruka bya Jenoside yakorewe Abatutsi aho batuye. Hazabaho kandi umunota wo Kwibuka uhuzwa na gahunda yo ku rwego rw’igihugu. Igikorwa gisozwe no gukurikira kuri radiyo cyangwa televiziyo ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 7 mata 2022, guhera saa cumi n’ebyiri kugeza saa mbiri z’umugoroba, hazakorwa umugoroba w’icyunamo, binyujijwe muri studio za Radio na Televiziyo by’Igihugu.

3) Ibiganiro aho abantu bakorera (Minisiteri, Ibigo, Uturere, Inzego z’abikorera, Amashyirahamwe, imiryango ishingiye ku myemerere …)
Hagati y’amatariki ya 08 na 12 Mata 2022, muri za Minisiteri, Ibigo, Uturere, Inzego z’abikorera, Amashyirahamwe, imiryango ishingiye ku myemerere, n’abandi, hazatoranywamo umunsi umwe (1) wo guhabwa ikiganiro cyavuzwe haruguru. Buri rwego rushaka utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi, yaba umukozi ukorera urwo rwego cyangwa se uwo bashatse ahandi. Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu Bigo bya Leta, iby’abikorera, Imiryango ishingiye ku myemerere, Amashyirahamwe no mu zindi nzego z’ubuyobozi, kizakorwa ku munsi basanzwe barashyizeho wo kwibuka cyangwa uwo batoranije mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

4) Kwibuka mu bice n’ahantu hiciwe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ahantu hiciwe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bateganya umunsi wo kwibuka ujyanye n’itariki abo bantu biciweho cyangwa undi munsi, bigakorwa bitarenze tariki 03 Nyakanga 2022.

5) Kwibuka mu mashuri
Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri no ku bigo byabo.

6) Gusoza icyumweru cy’icyunamo
Gusoza icyumweru cy’icyunamo bizabera ku rwego rw’Igihugu tariki 13 Mata 2022 mbere ya saa sita. Hazazirikanwa uruhare rw’abanyapolitiki muri Jenoside, kwibuka abanyapolitiki bayirwanyije n’uruhare rwa politiki nziza mu kubaka u Rwanda.

B. IBIKORWA BYO KWIBUKA MU MINSI IJANA

7) Ibikorwa byo Kwibuka bibera ahiciwe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibikorwa byo Kwibuka bibera ahantu hiciwe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa hagati ya 08 mata na 03 Nyakanga 2022, bibere aho hantu cyangwa se hafi y’aho hujuje ibya ngombwa byose bikenewe ku buzima n’umutekano w’abantu, hanubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid19.

8) Gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y’abazize Jenoside
Iyo mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hateganyijwe igikorwa cyo gushyingura cyangwa kwimura imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ijyanwe mu nzibutso, ibikorwa byo kwibuka no gushyingura bishobora gukorerwa hamwe mu gihe cyo Kwibuka, ku munsi wumvikanyweho n’inzego z’ubuyobozi.

9) Uko imihango yo mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ikurikirana
Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntikirenza amasaha abiri (2).
Gahunda ikurikirana muri ubu buryo:
• Kumenyesha gahunda;
• Isengesho ry’uhagarariye amadini ku babyifuza;
• Ijambo ry’ikaze;
• Ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi;
• Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi;
• Ubutumwa bw’Umuryango IBUKA;
• Ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso;
• Ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.

Hagati y’ibyo bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n’indirimbo bifasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya covid 19, umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi nyirizina wo kwibuka cyangwa gushyingura, ntuzakorwa.

10) Umwanya wa Misa n’uw’amateraniro mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside
Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n’amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b’idini rimwe.

Ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’idini, itorero cyangwa ibigo by’abihaye Imana byemewe n’amategeko, hagamijwe kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo ibibasaba, ariko hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko kandi bigakorwa mu minsi ijana yo kwibuka.

11) Gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa cyo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyumweru cy’icyunamo no mu minsi ijana (100) gikomeza gukorwa nk’uko bisanzwe bigenda mu minsi yose y’umwaka.

13)Urugendo rwo kwibuka
Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid 19, muri uyu mwaka wa 2022 urugendo rwo Kwibuka (Walk to remember) ntiruzaba.

12) Kubika ubuhamya butangirwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Inzego zose zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n’amajwi by’igikorwa cyo kwibuka bigashyikirizwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

C. IVANWAHO RY’ANDI MABWIRIZA

Amabwiriza yose akurikizwa mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi yasohotse mbere y’aya avanyweho.

Bikorewe i Kigali ku wa 29 Werurwe 2022

Dr BIZIMANA Jean Damascène
Minisitiri

© Copyrights 2023 | Kwibuka29 - All right reserved